Abamotari mu cyerekezo gishya cya gahunda ya Ejo Heza

Inama nyunguranabitekerezo yateranye kuri uyu wa 21 Kanama hagamijwe gukangurira abamotari kwitabira gahunda ya Ejo Heza no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukusanya ubwizigame yabereye mu Cyumba cy’Inzu y’Urubyiruko.

Mu biganiro abafite amakoperative mu nshingano bagiranye n’abamotari babasobanuriye uburyo bwo gutanga umusanzu muri gahunda ya Ejo Heza, banasesengura impamvu yatumye biyandikisha ariko gutanga imisanzu yabo bikaba bitaranozwa neza.

Basobanuriwe ko iyi gahunda ireba buri munyarwanda ikaba igamije kubagoka mu zabukuru kandi hasabwa ko iyo misanzu yabo yatangwa binyujijwe muri koperative. Abamotari kandi bamazwe impungenge ko hagize ibyago biba kuwizigamiye afite ibyo ateganyirizwa. Bavuze ko ubundi buryo bwo kwizigamira budakuraho iyi gahunda ya EjoHeza, kuko bahabwa pansiyo zivuye aho hose bizigamiye ariko zidahujwe kuko buri gahunda igira umurongo wayo.

Ejo heza ikaba ari gahunda ya leta igamije kugabanya ubukene bukabije mu baturage mu gihe bageze mu zabukuri.