Ihuriro ry'Abahinzi b'imboga n'Imbuto mu cyerekezo gishya

Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’Umuturage, hatekerejwe ku cyakorwa ngo ubuhinzi buhabwe imbaraga kandi buhindukire ababukora akazi kadatanga ibyo kurya gusa n'ubwo nabyo ari ingenzi  ahubwo kanabinjiriza amafaranga.

Ni muri urwo rwego hanarebwe uburyo ubuhinzi bushobora gukorwa buri gihe hatagendewe ku kuba imvura yaguye yabura bugahagarara. Ni muri uru rwego hatekerejwe ibikorwa birimo kunganira abahinzi kugera ku buryo bwo kuhira ahashoborwa kuhirwa.

Mu Karere ka Karongi ubu buryo bwo kuhira bwaje buhuzwa n' ibikorwaremezo  byubatswe bifasha abaturage bo mu bice bitandukanye mu Karere.

Ubwo hatekerezwaga uburyo abahinzi bateza imbere umwuga wabo, imboga n’imbuto ni ubuhinzi bwagaragaye nk’ahashorwa imari kuko bifite isoko rigari kandi bikaba byahingwa igihe cyose cy’umwaka n’iyo haba mu mpeshyi, hagakoreshwa kuvomera.

Abwo abafatanyabikorwa bafite aho bahurira no guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto(ari nabo bakoresha uburyo bwo kuhira) bahuraga bafashe umwanzuro wo gushyiraho ihuriro, Platform, rihuza abahinzi b’imboga n’imbuto kugira ngo babashe kubahuza n’amasoko, ndetse n’abatekinisiye babagira inama yo kunoza ubuhinzi bwabo kugira ngo bubashe kubafasha gutera imbere.

Iri huriro ryashyizweho ryitwa Karongi Horticulture Platform (KHP) ryakomeje gukora ubuvugizi no kwegera abahinzi, kubaka imiyoboro basangiriramo amakuru.

Ni muri ubwo buryo guhere tariki 12/08/2020, abagize iri huriro batangiye igikorwa cyo gusura abahinzi b’imboga n’imbuto bareba uko muri iyi minsi y’izuba ubuhinzi bwabo bugenda.

Muri iki gikorwa bamwe mu bafatanyabikorwa bagenda babona ibigomba kwitabwaho mu byo bakora ngo bateze imbere abahinzi b’imboga n’imbuto

Muri izi gahunda zo gusura abahinzi,  Komite nyobozi y’iri huriro ifatanya na Hinga Weze, RAB, Hortinvest, SAIP, JADF Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi ndetse na bamwe mu bahinzi b’imboga n’imbuto.

Ibyagaragaye n’uko ubu buhinzi bushoboka igihe cyose hakoreshejwe uburyo bwo kuhira kuko iyo bukozwe mu bihe byose nibwo bugira inyungu.

Umuyobozi wa Platforme, Bwana Mutuyimana Jean Claude avuga ko iyi gahunda yo gusura abahinzi b’imboga n’imbuto ari intambwe ya mbere mu byo bifuza gukora bateza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Akomeza avuga ko bazazamura ubu buhinzi ku buryo bazaba intangarugero ndetse bakareshya ishoramari muri iki cyiciro cy’ubuhinzi.

Kuko Akarere ka Karongi, gafite ubutaka bwiza ndetse n’amazi kuko usibye ibice by’Akabande usangamo amazi, mu misozi haba imigezi idakama yakoreshwa mu kuvomera.

Muri izi ngendo zikorerwa mu mirima, hari henshi byagaragaye ko n’ubwo ari mu gihe cy’izuba bejeje imboga nziza ku kandi ubu ari bwo isoko rimeze neza.

Umufatanyabikorwa uzwi nka GHH ukorera mu Murenge wa Bwishyura  nawe  yateye intambwe ikomeye mu kuzamura ubu buhinzi aho uretse no kuba muri iki kigo bahinga izi mboga n’imbuto banateye intambwe yo gufasha abaturage bahaturiye kugira imboga n’ibiti by’imbuto nabyo usanga bimeze neza muri iki gihe cy’izuba.

Uretse kugera ku ndyo yuzuye mu miryango, imboga n’imbuto ni ubuhinzi buzana amafaranga, cyane ko bwanongera ibyoherezwa mu mahanga.