Ubukangurambaga ku kwirinda Cov id-19

Mu rwego rwo Kwirinda Covid-19 hakozwe Ubukangurambaga ku kurwanya ihererekanya ry'amafaranga kuko amafaranga Ni bumwe mu buryo iyi virus yahererekanywa kuko anyura ku bantu benshi mu gihe gito.

Abacuruzi n'abatwara abagenzi barasabwa kwiyandikisha mu buryo bwa MomoPay.

Aho uwishyura n'uwishyurwa badashobora kwanduzanya kuko nta mafaranga ya cash yifashishwa.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Theophile Niragire, yahamagariye abacuruzi n'abandi batanga serivisi kwiyandikisha muri Momo Pay bitarenze tariki ya 8/8/2020. Asaba ko Atari byiza gutsimbarara kuko buri wese akwiye kuba umurinzi w' ubuzima bwa mugenzi we.

Kwiyandikisha muri Momo Pay bikorwa ku buntu kandi no kwishyura muri ubu buryo nta kiguzi.

Ikindi ni uko ubu buryo bworoshya akazi aho Gushyira no gukura amafaranga kuri konti iri muri banki bidasaba gukora ingendo kuko birangirira kuri telephone.

Ni igikorwa kirimo kuba Ku bufatanye na #MTN. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile yatangarije abakorera mu Isoko rya Kibilizi, no ku Giti Kinini harimo abacuruzi n'abatwara abagenzi ko Bahawe iminsi itatu bakaba bamaze kwinjira muri ubu buryo bw'imyishyurire.